Mu gihe tukiri mu bihe icyorezo cya Covid-19 kikiriho nubwo bwose ingamba zorohejwe ,hari igihe biba ngombwa ko wipimisha iki cyorezo cya kononavirusi ,bitewe n'impamvu zitandukanye ,bityo ukaba ushobora gutegereza ubutumwa bugufi buguha igisubizo ukabubura ariko hari ubundi buryo wakoresha ukareba igisubizo cyawe.
Mu kureba igisubizo cyawe cy'ibipimo bya Covid-19 watanze ,ukaba ushobora gukoresha internet kanda kuri iyi link Kureba ibisubizo bya Covid-9 cyangwa usure urubuga rwa RBC (Rwanda Biomedical Center) ,hanyuma ukomereze ahanditse Covid-19 test result portal
Nyuma yo kuhakanda uzabona ipaji isa niyi iri ku ifoto yo hasi ,hanyuma wuzuze ahabigenewe nimero yawe ya telefone ,ndetse na kodi yo kwipimishirizaho wahawe , hanyuma ukande check results
Ubyuzuzamo nkuko byujujwe ku ishusho yo hasi ,hanyuma ugakanda kuri check results ,Kodi uhabwa niko iba iteye (EK1909432)