Abantu bamenye ibanga rya internet ,ubu batangiye kuyibyaza akayabo k'amafaranga , icyo bissba gusa ni ugutinyuka ,ukagaragaza ubumenyi cyangwa ubuhanga ufite mu buzima busanzwe , muri iyi nkuru turakubwira uburyo butandukanye ushobora kwinjiza no gukorera amafaranga atubutse wifashishije murandasi.
Kugeza ubu abarenga miliyaridi 5 bakoresha basura internet buri munsi ,buri munota na buri segonda .abantu babarirwa mu bihumbi baba bashaka amakuru kuri internet ,ayo makuru baba bashaka iyo ubaye umwe mu bayashyiraho niho inyungu ziva .
AbanyaRwanda batandukanye bamaze gukorera amafaranga atagira ingano kuri internet ,binyuze ku rubuga rwa youtube rwonyine ,aho bashyiraho amavidewo avuga ku bintu bitandukanye ,byaba comedi ,filimi nyarwanda ,utuvidewo tw'abana n'utwigisha nibindi.....
Kanda hano niba ukeneye kumenya Channel zo mu Rwanda zinjiza amafaranga menshi
Gukorera kuri internet .ukanabasha no kuronka amafaranga menshi ,ntibisaba ko uva ku kazi kawe ka buri munsi ,ahubwo ushobora kubikora no mu masaha ya nyuma y'akazi.
Dore uburyo butandukanye wakorera amafaranga kuri internet
1.Kugurisha amafoto yawe kuri Murandasi
2.Gukora amavidewo yoo gushyira kuri Youtube
3.Kwandika
Burya kuri internet haboneka ibiraka byo kwandika ,niba ufite ubumenyi bwo kwandika ukoresheje mudasobwa ,ushobora kubukoresha ubundi bukakubyarira kashi mu buiryo bwihuse.
hari imbuga zitandukanye ushobora gusangaho kano kazi aha twavuga nka Fiverr na Upwego ,aaha uragenda ukahafungura konti igufasha kuhashakira ibiraka.,ubu kandi ni uburyo bworoshye ku buryo ikiraka kimwe gusa ushobora no kugikoreraho amafaranga arenga amadorali 500.
4.Kubaka urubuga rwa Internet
Burya imbuga za internet zishobora kubyara inyungu binyuze mu byitwa adsense , adsense ni uburyo uriubuga rwa Google runyuza amatangazo yarwo ku rubnuga rwawe ,binyuze mu nkuru urushyiraho ,bityo bikaba byagufasha kuronka udufaranga bitewe n'umubare w'abakanze kuri ya'amatangazo.
Ubu gutubga website (urubuga rwa internet ) biroroshye ,ariko bigasaba kubishakitra umwanya wo kwandika inkuru no gukora ibindi bintu ushaka kwerekana ku rubuga rwawe.
Ushobora kubikora nk'akazi ka buri munsi cyangwa ukabikora nyuma y'akazi kawe kandi byose bikakubyarira inyungu.
5.Kwigisha
Burya niba ufite ubumenyi mu kintu runaka ushobora kububyaza amafaranga binyuze kuri internet ,ariko bigasaba gutanga ubumenyi mu rurimi rw'icyongereza kuko burya nirwo abantu benshi bakoresha internet bakoresha.
Hari abantu bafite ubumenyi mu ikoranabuhanga ,mu gukora imbuga za internet ,mu gucuranga nmo mu bindi bintu byose ,ibi wabikoresha ukabibyaza inyungu binyuze kuri internet , Saba akazi ko kwigisha ukanda hano
6.Kwandika igitabo ukakigurisha
Niba ushaka gukorera amafaranga kuri internet nabwo ushobora kwandika igitabo ukakigurisha kuri Amazon Kindle ,
Ni wowe ugena igiciro cy'igitabo cyawe ,ubundi bakakikugurishiriza ,ukabaha Comission ,si ngombwa ko wandika igitabo kinini cyane ,mu bitabo burya bikunda kugurwa ni ibitabo bitari binini cyane.
Gerageza byibuze wandike nka paji 100 ,ushobora kwandika ku buzima bwawe ,ku bintu byabaye uzi neza ,ahantu watembereye ,ibitekerezo byawe n;ibindi
7.Kugira uruhare mu bushakashatsi
Hari ubundi buryo bwo gukorera amafaranga kuri murandasi ,ugira uruhare mu bushakashatsi aho hari imbuga ujyaho ,ugasubiza utubazo ,ubundi bakaguha kashi,
Ibigo bikomeye bitanga ibiraka byo gukusanya amakuru yerekeranye n'ibicuruzwa byayo aribwo nawe ushobora kugira uruhare muri ibyo ubundi ugakorera cashi.
Hari imbuga za internet wakoreraho aya mafaranga nka Surveybods , SurveyJunkie na AfriSight