Burya mu buzima hari igihe ibibazo biturenga ,bikaducanga tukabiburira igisubizo cya nyacyo cyadufasha gutandukana na bya bibazo.
Hari inkuru yakwigisha uburyo bwiza bwo gukemura ikibazo aicyo ari cyose ,nta mbaraga bigusabye kandi mu kanya nkako guhumbya.
Hariho umwami wayoboraga igihugu ,nta mwana yagiraga wo kuzamusimbura ku ntebe y'ubwami ,kandi yabonaga ageze mu myaka y'ubukure ,maze agira ikibazo cy'umuntu uzamusimbura .
yigiriye inama yo gushaka umuntu uzamusimbura ,maze yubakisha ingoro nziza y'agatangaza aho ibwami ,ikimara kuzura ,yarayifunze ariko ku muryango ahashyira Puzzle (ihurizo umuntu yagombaga gusobanura mbere yo kwinjira ) .
Ubwo yahamagaje urubyiruko rwo mu bwami bwe bwose kuza guhatanira kuba igikomangoma cy'ikamba,ubwo urubyiruko rwose rwo mu bwami bwe rwaritabiriye.
Bageze ibwami ari benshi cyane ,maze abajyana kuri ya ngoro arababwira ati umuntu urabasha gufungura ruriya rugi ,akinjira niwe uraba igikomangoma kizatwara ubwami .
Ubwo umwe ku rumwe ,bose bagiyeho ,baragerageza gusobanura iyo Puzzle yari ku rugi barananirwa ,umunsi urashyira ,undi uraza ,bakigerageza biranga .
Abasore bose bari baje barananiwe ,noneho batumira nabo mu zindi nsisiro zari zibakikije .bahageze nabo baragerageza ariko biranga birabashobera .
Ubwo ku murongo hasigaye abasore batatu ,babiri bakomoka ku nsisiro zari zegereye ibwami ,undi umwe akomoka aho hafi ibwami .
Ba basore babiri nabo baragiye baragerageza ariko biranga biba iby'ubusa ,ubwo bageragezaga umwami yitegereje umusore wari usigaye abona nta bwoba namba afite.
Umwami maze aramubaza ati niko ,musore ko mbona witegereza gusa wowe ntugende ngo ugerageze amahirwe ,umusore aramusubiza ati nyagasani ,nategereje ko nza kugerageza nyuma bose bananiwe .
Ubwo byabaye ngo mbwa ko wa musore ariwe usigara ataragerageza wenyine ,yarahagurutse .aragenda yegera urugi maze ararusunika yitonze ,rurafunguka ako kanya ,nta kindi kintu kandi akoze.
Abaraho bose barumiwe ,maze bamubaza impamvu we abigezeho nuko yasobanuye ya puzzle ,mu kubasubiza yarababwiye ati ,uko mwageragezaga ,nabonye ko bishoboka cyane ko ruriya rugi rudasaba ko usobanura iyi puzzle kugira ngo rufunguke ,ahubwo yashizweho kugira ngo ijijishe gusa.
Uwo musore yarahembwe ,yegurirwa iyo ngoro ,Umwami aramwishimira amugabira ikamba ,aza no kumusimbura nyuma yo gutanga.